Ingabo yanjye yuma ihagaze - Urusenge.
Nyirabyuma ndashya umugongo - Urusenge.
Fata Kagina tuyirase - Ururo.
Bisa bitagira isano - Ururo n'urumamfu.
Nagutera igisumba ngari - Ururo mu mateke.
Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere i Nyamagana - Ururimi.
Kagaga iri hagati y'urugano - Ururimi.
Ngira inka nkayisasira amahwa nkayorosa andi - Ururimi.
Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito - Ururimi.
Sakuza n'uwo muri kumwe - Ururimi rwawe.
Umwana w'umwami hagati y'ababisha - Ururimi mu menyo.
Nagutera Rugaju mu rugo rw'imigano - Ururimi mu menyo.
Mu rugo rw'imiseke hagati nyamagana - Ururimi mu menyo.
Ndagiye gitare mu makoro ntiyakomereka - Ururimi mu menyo.
Jya mu mubande ubandwe Kagoro - Uruyongoyongo.
Nagutera urujeje uruhumbirajana - Uruyange.
Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry'amata - Uruyange rw'amashaza.
Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose - Uruyange rw'amashaza.
Nduzi abamikazi bateze inigi - Uruyange rw'amashaza.
Nagutera umututsi rudigadiga - Urutumbwe.
Urudigidigi uruvuza mudiho - Urutumbwe.
Serudigadiga wa Rututsi rutura ku nzira - Urutumbwe.
Rushinyika rushaje Rugina rw'uwapfuye ejo - Urutozi.
Bisa bitagira isano - Urutoki n'amatembetembe.
Nyamunombanomba wa Munombano uwakwenda rwakwendana - Urutoki mu nkono y'itabi.
Nyiramangiringiri nyiri amaso munani - Urutete.
Imisozi irashya Rukaba yo ntishya - Urutare.