Ibisakuzo (5) :

Ingabo yanjye yuma ihagaze - Urusenge.

Nyirabyuma ndashya umugongo - Urusenge.

Fata Kagina tuyirase - Ururo.

Bisa bitagira isano - Ururo n'urumamfu.

Nagutera igisumba ngari - Ururo mu mateke.

Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere i Nyamagana - Ururimi.

Kagaga iri hagati y'urugano - Ururimi.

Ngira inka nkayisasira amahwa nkayorosa andi - Ururimi.

Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito - Ururimi.

Sakuza n'uwo muri kumwe - Ururimi rwawe.

Umwana w'umwami hagati y'ababisha - Ururimi mu menyo.

Nagutera Rugaju mu rugo rw'imigano - Ururimi mu menyo.

Mu rugo rw'imiseke hagati nyamagana - Ururimi mu menyo.

Ndagiye gitare mu makoro ntiyakomereka - Ururimi mu menyo.

Jya mu mubande ubandwe Kagoro - Uruyongoyongo.

Nagutera urujeje uruhumbirajana - Uruyange.

Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry'amata - Uruyange rw'amashaza.

Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose - Uruyange rw'amashaza.

Nduzi abamikazi bateze inigi - Uruyange rw'amashaza.

Nagutera umututsi rudigadiga - Urutumbwe.

Urudigidigi uruvuza mudiho - Urutumbwe.

Serudigadiga wa Rututsi rutura ku nzira - Urutumbwe.

Rushinyika rushaje Rugina rw'uwapfuye ejo - Urutozi.

Bisa bitagira isano - Urutoki n'amatembetembe.

Nyamunombanomba wa Munombano uwakwenda rwakwendana - Urutoki mu nkono y'itabi.

Nyiramangiringiri nyiri amaso munani - Urutete.

Imisozi irashya Rukaba yo ntishya - Urutare.